Ads Top

1Story

Hari umukobwa mwiza cyane wari utuye mu giturage kimwe ariko akaba yari yarakunzwe n'abasore bane:
-
UMUHANZI
UMUHIGI
UMUGANGA
UMUROBYI
-
Umusi umwe umukobwa yagiye kumesera mu mugezi ariko ba basore bose baramurebaga,
Ingona yaramukanze maze agwa mu mugezi.
-
UMUHANZI yaririmbye indirimbo nziza maze ingona ivana umutwe mu mazi ngo yumve iyo ndirimbo.
UMUHIGI ahita ayirasa mu ruhanga irapfa ariko umukobwa yari akiri mu mazi.
UMUROBYI nawe aramanuka mu mazi amuvanamo amujyana ku nkombe.
UMUGANGA nawe aramuvura neza asanga nta kibazo afite.
-
None muri aba basore ninde ukwiriye kujyana uyu mukobwa ngo amubere umugore?
-
Dukeneye igisubizo cy'umunyabwenge nkawe

No comments:

Powered by Blogger.